Itsinda ry’urubyiruko ruhuriye muri ‘YB Foundation’ yashyiriweho Yvan Buravan mu minsi ishize, rwakoze igikorwa cya mbere, basangira Noheli n’abana bahoze ku muhanda barererwa mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro. Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2022, ahari hakoraniye urubyiruko rwibumbiye muri Foundation ya Yvan Buravan bari baherekejwe n’abahanzi bahoze ari inshuti z’uyu muhanzi bamukoreye mu ngata mu gususurutsa aba bana.
Uretse gusangira nabo, aba bana banagenewe impano zitandukanye mu rwego rwo kubafasha kuzasubira ku masomo, byumvikana ko ziganjemo ibikoresho by’ishuri.
Ni igikorwa gikozwe nyuma y’iminsi mike hashinzwe umuryango wa ‘YB Foundation’ washinzwe hagamijwe kusa ikivi Yvan Buravan yasize atarangije ndetse no gukora ubukangurambaga ku ndwara ya kanseri yamwishe.
‘YB Foundation’ ifite inshingano yo kusa ikivi Yvan Buravan yasize cyo gufasha mu kwigisha no gukundisha abakiri bato umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo, ‘Twande Spirit’.
Ni umushinga yari yaratangije ndetse uri no mu yahembwe na ‘Imbuto Foundation’ binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Ikindi biyemeje gukora ni ubukangurambaga kuri kanseri ikomeje gukwirakwira mu bantu benshi kandi mu gihe gito, iyi ikaba ari nayo yishe uyu muhanzi.
Comments